Confiance Muhumure yateguye igitaramo yatumiyemo Prophet Sultan wamenyekanye mu kwishyuza ituro ry’ubuhanuzi
Muhumure Confiance yateguye igitaramo yise ‘Kuramya bikora ku mutima w’Imana’ kizabera kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama ku wa 17 Gashyantare 2019.
Uyu muhanzi usanzwe ari inkingi ya mwamba mu matsinda atandukanye akunzwe muri iki gihe nka Alarm Ministries ndetse na Heman Worshipers International abifatanya no gukora umuziki ku giti cye mu rwego rwo kwagura ubwami bw’Imana.
Kuri ubu yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo umuhanuzi Eric Sultan ndetse n’amwe mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Simon Kabera, Healing Worship Team, Alarm Ministries, Heman Worshipers International, True Promises Ministries, Kingdom of God Ministries, Ben & Chance na Mpundu Bruno nibo bazafatanya n’uyu muhanzi muri iki gitaramo kizatangira saa munani n’igice.
Uyu muhanzi asobanura ko impamvu yatumiye Prophet Sultan ari uko ari umubyeyi we mu by’umwuka kandi akaba ari umukozi w’Imana ufite ijambo.
Yagize ati "Namutumiye kugira ngo avuge ubutumwa bwiza, hanyuma abakizwa bakizwe, dukomeze."
Prophet Sultan Eric yamenyekanye cyane ku gikorwa kidasanzwe cyo kwishyuza abantu ituro ry’ubuhanuzi ibintu bitari bimenyerewe mu nsengero zo mu Rwanda kugeza na n’ubu.
Sultan yatangiye kwamamara mu ruhando rw’abanyamadini bavugugwaho cyane mu itangazamakuru kuva mu Ugushyingo 2016 ubwo yatangizaga igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi.
Abashyitsi bahanurirwaga batanze 20 000 Frw; naho abasangwa bagacibwa 10 000 Frw.
Mu ntangiriro za 2018, yahaye abakirisitu be ‘papier mouchoir’ zo kwifashisha mu gukemura ibibazo byabo n’inshuti.
Si ubuhanuzi gusa kuko n’inyigisho ze zagarutsweho cyane. Prophet Sultan yigisha abayoboke be ko Yesu yatanze imbabazi z’iteka ryose ku byaha byashize, iby’ubu n’iby’ahazaza.
Muhumure yatangaje ko yahisemo kwifatanya na Prophet Sultan afata nk’umubyeyi we mu mwuka ngo azabwirize.
Ati “Namutumiye ngo azaze kuvuga ubutumwa bwiza buzatuma umubare w’abakizwa wiyongera.’’
Nubwo iyi migirire y’uyu muhanuzi itavuzweho rumwe na benshi ariko bamwe mu bakirisito be bavuze ko bamufata nk’umuhanuzi w’ukuri Imana yoherereje u Rwanda.
Kwinjira muri iki gitaramo ari 10,000 Frw muri VVIP, 5,000 Frw muri VIP ndetse na 3,000 Frw mu myanya isigaye yose. Icyakora ngo n’abadafite amafaranga bazabemerera binjire dore ko abateguye iki gitaramo bateganya kwinjiza abantu 200 bazaba badafite amatike.

Ibitekerezo
Emmanuel (batteur)
Ku wa 13-02-2019Imana ishimwe" kubwiki giterane kizaba kuri 17February
Kubuzima bwabeshi buzahindukira Hariya, gukira indwara, kuticiraho iteka.
Gloriose CYIZERE
Ku wa 13-02-2019Imana Ishimwe kubw’iki gitaramo ko Yemeye ko Umuhanuzi wayo w’ukuri Prophet Sultan Eric azaba arimo. Ubuzima bw’abanyarwanda n’abanyamahanga buzahinduka binyuze mu ijambo azatanga. Ntuzabure niba ushaka impinduka mu buzima bwawe
Gloriose

Milton
Ku wa 13-02-2019Imana ishimwe kubwiki giterane ubuzima bw’Abantu buzahinduka binyuze mw’ijambo umukozi w’Imana prophet Sultan Eric azabavugaho,n’Umukozi w’Imana wasigiwe guhindura ubuzima bw’Abantu.
Gloriose
Ku wa 13-02-2019Icyo gitaramo turakishimiye rwose, twishimiye kubana n’ama korali akomeye byumwihariko n’Umuhanuzi w’Ukuri w’Imana "Prophet Sultan Eric" Amahoro n’Imigisha bimubeho, binyuze mu ijambo azatanga abanyarwanda n’abanyamahanga bose ubuzima bwabo buzahinduka

J. Baptiste
Ku wa 13-02-2019Oh. Mbega amahirwe! nzaza ntagisibya kuko Ubutumwa bwiza bwahinduye ubuzima bwanjye. Ndaritse abantu bose barambiwe ibyiyobokamana kuko bananijwe nabyo kubwo kutamenya ukuri nyuma yigihe kirekire babibamo ariko ntampinduka babona. Ahari aya niyo mahirwe ya kabiri muhawe yo kubohoka. Mwarakoze gutumira uyu mukozi w’Imana wabikijwe ijambo ryayo ry’ukuri.
Niyikiza
Ku wa 13-02-2019Ni ukuri Imana ishimwe ko yashyize umutima nk’uwo mu muramyi dukunda (Confiance).Kandi twishimiye kuzabana n’umukozi w’Imana Prophet Sultan Eric, atwigisha ijambo ry’Imana, anatubwira icyo Imana ivugana natwe ako kanya.Sinzabura pe!
Nancy
Ku wa 13-02-2019Ndinginga Imana NGO nawe ntuzahabure kuko kwiciraho iteka bizarangira maze umenye neza urukundo rw’Imana kdi ntakabuza impinduka idasanzwe izaba k’ubuzima bwawe. Shalom

Livingstone
Ku wa 13-02-2019Twishimiye iki giterane kandi ntakabuza impinduka nziza izaba kuri buri wese uzakitabira.
Ntakuhabura nta no gukerererwa kuri twe kuko si ubwambere duhuye n’umuntu w’Imana tugatahana impinduka nziza twifuzaga. Peace and blessings be upon Him forever@prophetsultaneric.

Sheva
Ku wa 13-02-2019Woauuuh
Tuzahaba turi benshi, ni umugisha ukomeye kuri twe
Sheva
Ku wa 13-02-2019Woauuuh
Tuzahaba turi benshi, ni umugisha ukomeye kuri twe
Sheva
Ku wa 13-02-2019Woauuuh
Tuzahaba turi benshi, ni umugisha ukomeye kuri twe
Gloriose
Ku wa 13-02-2019Icyo gitaramo turakishimiye rwose, twishimiye kubana n’ama korali akomeye byumwihariko n’Umuhanuzi w’Ukuri w’Imana "Prophet Sultan Eric" Amahoro n’Imigisha bimubeho, binyuze mu ijambo azatanga abanyarwanda n’abanyamahanga bose ubuzima bwabo buzahinduka
Nimugire Adeline
Ku wa 13-02-2019Ntago tuzahabura ndabizi ko iki gitaramo kizahindura ubuzima bwanjye by’iteka kandi nukuri Ndashima Imana cyane ko tuzaba turi kumwe numukozi wayo Prophet Sultan Eric n’ibyagaciro kubuzima bwabenshi we love you prophet
Gloriose
Ku wa 13-02-2019Icyo gitaramo turakishimiye rwose, twishimiye kubana n’ama korali akomeye byumwihariko n’Umuhanuzi w’Ukuri w’Imana "Prophet Sultan Eric" Amahoro n’Imigisha bimubeho, binyuze mu ijambo azatanga abanyarwanda n’abanyamahanga bose ubuzima bwabo buzahinduka
Dushime
Ku wa 13-02-2019Wow !!!
Prophet Sultan Eric umukozi w Imana wukurib
Ahanajye nzaba mpari pe

Carine
Ku wa 13-02-2019Iki guterana kizaba ari igihe cy ubwiza,nukuri abarushye bazaharuhukira kubwo gusigwa kuri kuruno mukozi w Imana!
Nkurunziza Emmanuel
Ku wa 13-02-2019Bizaba aribya gaciro gutaramana n’amakorari akomeye mu Rwanda by’umwihariko kubana na our prophet sultan Imana yatwihereye bizaba Ubuntu bugeretse k’ubundi

Ribanje Leonard
Ku wa 13-02-2019Oooooh. Mbega ibyishimo!!!
Ni ukuri ndanezerewe bitewe Nuko ubutumwa bwiza bugenda bwamamara ahantu hose binyuze muri uwo mukozi w’ Imana Prophet Sultan Eric.
Nshimye Imana kubwa Confi wateguye icyo gitaramo akabwirizwa n’umwuka wera gutumira uwo muhanuzi.
Njye natanga ubuhamya, nahuye nawe ubuzima bwanjye bwarahindutse burundu ari mumyumvire, muburyo bw’ umwuka, ndetse no muburyo bw’ umubiri hose hose harahindutse.
Ntimuzabure, ahubwo murakoze

Patrick
Ku wa 13-02-2019We will be there
Kayiranga
Ku wa 13-02-2019Ntituzahabura abo baramyi turabakunda by’Umwihariko tunejejwe nuko Prophet Sultan azaba ahari turamukunda n’umukozi w’Imana twishimira mwarakoze kumutumira.
Annick
Ku wa 13-02-2019Andika Igitekerezo Hano
Imana ishimwe kubwiki giterane ntakabuza ubuzima bwabenshi buzahinguka binyuze mumuhanuzi uvuga bikaba@prophet Sultan Eric