Siporo

Commodore wa Rayon Sports yarabuze

Commodore wa Rayon Sports yarabuze

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Alain Kirasa avuga ko nk’ikipe batazi aho umukinnyi wa bo Olokwei Commodore aherereye cyane ko n’ubuyobozi bw’ikipe bwamubwiye ko butahazi.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Ghana ukina mu kibuga hagati, Olokwei Commodore ngo aheruka mu bandi tariki ya 21 Ukuboza 2019 ku mukino batsinzwemo na APR FC.

Kuva kuri uwo mukino abandi batangiye imyitozo, ariko uyu mukinnyi we ntaragaragara mu myitozo y’iyi kipe na rimwe.

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, ari na we urimo kuyitoza nk’umutoza mukuru, Alain Kirasa avuga ko batazi aho uyu mukinnyi aherereye kuko ataramubona mu myitozo n’abandi ndetse nta n’uzi ikibazo cye.

Yagize ati“Commodore nta makuru ye mfite kugeza ubu, nta makuru ye kuko nagerageje no kuvugana n’ubuyobozi ariko nabwo nta makuru ya Commodore bafite.”

Uyu musore yinjiye muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino aho yabisikanye na mwene wabo, Donkor Prosper Kuka.

Uretse Commodore, Kirasa kandi avuga ko abakinnyi nka Radu ndetse na Mugisha Gilbert bagize ikibazo cy’imvune ubu barimo gukurikiranwa kugira ngo bazagaruke bameze neza babafashe mu mikino iri mbere.

Rayon Sports ntizi aho Commodore ari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top