Imyidagaduro

Clarisse Karasira yibarutse

Clarisse Karasira yibarutse

Umuhanzikazi nyarwanda, Clarisse Karasira n’umugabo we Sylvain Dejoie bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka imfura yabo y’umuhungu.

Mu magambo y’abasizi, Clarisse Karasira abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje amarangamutima ye nyuma yo kwibaruka imfura yabo.

Ati "Impundu impundu babyeyi, Ikoobe Ikoobe Abato. Umukobwa w’Imana n’igihugu hamwe n’umutware, imfura yo mu batangana baguye umuryango. Imana ishimwe Igikomangoma cyacu kindyamye mu gituza ibicuro byashize. Umutware na njye duhaye Imana icyubahiro tunabashimira ku masengesho yanyu menshi."

Bibarutse imfura yabo nyuma y’umwaka bakoze ubukwe kuko bashyingiranywe muri Gicurasi 2021.

Nyuma yo gukora ubukwe, mu Gushyingo 2021 bahise bimukira gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari ho batuye ubu.

Clarisse Karasira n'umugabo we bibarutse imfura yabo
Bibarutse imfura yabo, ni umuhungu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ntaganda dieudonne
    Ku wa 16-06-2022

    Yesu wenibizacyane karliss karasira yibarutse nibyizacyane kandindamukundacyane nkuna indirimboze ukunuzinshimisha

  • Ntaganda dieudonne
    Ku wa 16-06-2022

    Yesu wenibizacyane karliss karasira yibarutse nibyizacyane kandindamukundacyane nkuna indirimboze ukunuzinshimisha

IZASOMWE CYANE

To Top