Imyidagaduro

Clarisse Karasira yashyingiwe(AMAFOTO)

Clarisse Karasira yashyingiwe(AMAFOTO)

Umuhanzikazi nyarwanda ukunzwe cyane mu njyana gakondo, Clarisse Karasira yakoze ubukwe impera z’icyumweru zisize asezeranye imbere y’Imana n’umugabo we, Ifashabayo Sylivain Dejoie

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Clarisse Karasira yakoze ububwe aho yasezeranye imbere y’imana muri Christian Life Assembly Rwanda.

Basezeranye imbere y’Imana nyuma ku wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 202, basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Rusororo.

Uyu muhanzikazi yari yambariwe(marraine) n’umuhanzikazi mugenzi we wakunzwe mu ndirimbo z’urukundo, Liza Kamikazi.

Tariki ya 8 Mutarama nibwo Ifashabayo Sylivain Dejoie yashinze ivi hasi asaba Clarisse Karasira ko yazamubera umugore, undi arabyemera.

Icyo gihe Clarisse yagize ati "Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo ngabo y’ikirenga? Wakoze Mana, wakoze rukundo.”

Ku wa 30 Mata 2021, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije umugabo we isabukuru nziza aho yavuze ko ari malayika Imana yamwoherereje ndetse atazi uko ubuzima bwari kumera iyo baza kuba batari kumwe.

Clarisse Karasira ntabwo yakunze kumvikana cyane mu nkuru z’urukundo yaba igihe yari umunyamakuru no mu buhanzi bwe kugeza umunsi atangaje ko yambitswe impeta.

Mu rusengero bagiye gusezerana
Dejoie na Clarisse barashyingiranywe ku wa Gatandatu
Clarisse yanakoze mu ijwi aririmbira umugabo we
Basezeraniye muri Christian Life Assembly Rwanda
Liza Kamikazi ni we wari Marraine wa Clarisse Karasira
Ifashabayo Sylivain Dejoie na Parrain we
Clarisse Karasira, Liza Kamikazi n'abandi bakobwa bari bamwambariye
Yakira impano z'ababyeyi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • M.GZZO
    Ku wa 4-05-2021

    Clarisse iwish u happy marriege and enjoy ur king God blessed u

IZASOMWE CYANE

To Top