Imyidagaduro

Clarisse Karasira yakoranye indirimbo n’umugabo we

Clarisse Karasira yakoranye indirimbo n’umugabo we

Umuhanzikazi nyarwanda, Clarisse Karasira yasohoye indirimbo ‘Ndagunda’ yakoranye n’umugabo we, Ifashabayo Sylvain Dejoie ivuga ku rukundo rwabo.

Iyi ndirimbo ‘Ndagukunda’, ni indirimbo Karasira yari yarateguye ashaka kuzayiha nk’impano umugabo we nyuma y’ubukwe ariko aza kumutungura ari muri studio arimo kuyikora undi yifuza ko yayumvikanamo.

Ni indirimbo amashusho yayo yafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe aho aba bombi bari mu kwezi kwa buki.

Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gicurasi 2021 nibwo Clarisse Karasira yakoze ububwe aho yasezeranye imbere y’imana muri Christian Life Assembly Rwanda.

Basezeranye imbere y’Imana nyuma ku wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 202, basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Rusororo.

Uyu muhanzikazi yari yambariwe(marraine) n’umuhanzikazi mugenzi we wakunzwe mu ndirimbo z’urukundo, Liza Kamikazi.

Tariki ya 8 Mutarama nibwo Ifashabayo Sylivain Dejoie yashinze ivi hasi asaba Clarisse Karasira ko yazamubera umugore, undi arabyemera.

Icyo gihe Clarisse yagize ati "Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo ngabo y’ikirenga? Wakoze Mana, wakoze rukundo.”

Ku wa 30 Mata 2021, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije umugabo we isabukuru nziza aho yavuze ko ari malayika Imana yamwoherereje ndetse atazi uko ubuzima bwari kumera iyo baza kuba batari kumwe.

Basohoye indirimbo ivuga ku rukundo rwabo
Mu ntangiriro z'uku kwezi nibwo bakoze ubukwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top