Chris Brown yemerewe gusohoka mu Bufaransa nyuma yo gufungirwayo
Chris Brown umaze igihe mu bibazo kubera gushinjwa gusambanya umukobwa ku ngufu mu Bufaransa, yahawe uburenganzira bwo gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muhanzi w’imyaka 29 yageze muri Amerika kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019 nyuma y’iminsi igera kuri irindwi yari amaze mu Bufaransa aho yafungiwe ashinjwa ihohoterwa no gusambanya umukobwa ku gahato.
Yarezwe n’umugore w’imyaka 24 wahamyaga ko Chris Brown yamufashe ku ngufu ku mugoroba w’itariki ya 15 Mutarama 2019 bahuriye kuri hoteli Le Mandarin Oriental.
Chris Brown yahise ahakana yivuye inyuma ibyo yashinjwaga ndetse avuga ko ibyo ashinjwa ari ibiremekanyo bitagira aho bishingiye.
Umwunganizi wa Chris Brown mu mategeko, Raphael Chiche yanditse kuri Twitter ko umukiriya we yarekuwe nyuma y’uko ubutabera bwasuzumye ibyo aregwa bugasanga nta bimenyetso bibimuhamya.
TMZ yatangaje ko Chris Brown yasesekaye muri Amerika ari kumwe n’itsinda rye ryose, bururukiye ku kibuga cya Van Nuys. Chris Brown yagaragaraga nk’ukomeye ku isura nyuma y’icyumweru mu ruhuri rw’ibibazo.
Umwunganizi wa Chris Brown aherutse kwandika kuri Twitter avuga ko mu gihe kidatinze azajyana mu nkiko uyu mugore wamufungishije ndetse ubu batangiye “kwegeranya ibimenyetso” bazashingiraho bamurega.
)
Ibitekerezo