Imyidagaduro

Chameleone yiyunze ku gatsiko ka Bobi Wine gashaka guhirika Perezida Museveni

Chameleone yiyunze ku gatsiko ka Bobi Wine gashaka guhirika Perezida Museveni

Umuririmbyi w’umunyabigwi muri Uganda, Jose Chameleone yiyometse ku gatsiko ka People Power kagambiriye guhirika ubutegetsi bwa Perezida Museveni bumaze imyaka irenga 30.

Joseph Mayanja wamamaye nka Jose Chameleone yemeje ko yihuje n’itsinda rigamije impinduka muri Uganda, People Power iyobowe na Robert Kyagulanyi alias Bobi Wine.

Chameleone aherutse gutangaza ko ahatanira intebe yo kuyobora Umujyi wa Kampala agasimbura Erias Lukwago.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2019, urubyiruko ruhuriye mu ishyaka Democratic Party rwahuriye muri Kakindu stadium muri Jinja District ari naho Chameleone yavugiye ko ari umunyamuryango waPeople Power.

Yahawe isuka nk’ikimenyetso cya Democratic Party ndetse yari yambaye imyenda y’abahuriye muri People Power.

Mu ijambo rye, Chameleone yashimangiye ko abarwanya ubutegetsi bose bakeneye kwibumbira hamwe kugira ngo bizaborohere kugera ku ntsinzi.

Yagize ati “Murabona ntacyeye? Ntabwo tuzatsinda nitutishyira hamwe.” Yahise anahakana amakuru yavugaga ko ari umurwanashyaka wa NRM[National Resistance Movement], ishyaka rya Museveni riri ku butegetsi.

Yagize ati “Ndi muri opozisiyo, murekere kunyohereza muri NRM. Ntabwo ntandukanye namwe. Ni njye muntu wari usigaye ntarabiyungaho. Ndagushimira cyane Kyagulanyi kuba warigaragaje. Iki ni igihe cy’urubyiruko.”

Yahise avuga ko Meya Lukwago abishatse yaba yitegura kumuha imfunguzo z’ibiro by’Umujyi wa Kampala kuko yiteguye kumutsinda mu matora ataha.

Ati “Mubwire Lukwago ko agomba kumpa imfunguzo. Bamwe bakekaga ko nabivuze ntakomeje, narize, ntabwo ndi mu mikino, ndakomeje cyane.”

Bobi Wine yahaye ikaze Chameleone, avuga ko yishimiye kumubona mu itsinda ry’abagiye kugera ku ntsinzi vuba aha. Ati “Ndishimye kubona Chameleone. Ibi bimpaye izindi mbaraga kuko inzozi zanjye zari ukubona Abanya-Uganda bose bari kumwe, abahinzi, abanyonzi, abamotari, abahanzi, twese tukarwanira igihugu cyacu.”

Abahanzi benshi muri Uganda bamaze kwinjira muri politike mu nzira yo gushakisha impinduka. Mu bamaze kwinjiramo harimo Judith Babirye, umunyarwenya Kato Lubwama, Kazibwe aka Ragga Dee n’abandi.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top