Cardi B yasubiranye n’umugabo batandukanye bapfa gucana inyuma
Cardi B uri mu bahagaze neza muri iki gihe, yasubiranye n’umugabo we Offset nyuma y’ukwezi kwari gushize batandukanye.
Cardi B na Offset batandukanye mu ntangiriro z’Ukuboza 2018, hari hashize umwaka bakoze ubukwe.
Uyu mugore w’imyaka 26 yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa “Bodak Yellow” n’izindi ze zikunzwe muri iyi minsi nka “Girls Like You” ft. Maroon 5; “I Like It” ft. Bad Bunny & J Balvin; “MotorSport” ft. Nicki Minaj & Migos ndetse na “No Limit” ft. G Eazy, A$AP Rocky, French Montana, Juicy J, Belly.
TMZ yamenye inkuru nshya ivuga ko Cardi B na Offset bamaze gusubirana. Umugabo ngo ni we wabanje gufata iya mbere asaba Cardi B ko basubukura umubano nyuma yo kwisuzuma agasanga yaramukoshereje kenshi ndetse agasaba imbabazi.
Inshuti za hafi z’uyu muryango zahamirije TMZ ko Cardi yasubiye mu rugo i Atlanta aho yari asanzwe abana na Offset mbere y’uko batandukana.
Ni ubwa mbere Cardi B asubiye kwa Offset nyuma y’igihe cyari gishize batandukanye. Umugabo ngo yamaze kwemerera Cardi B ko atazongera kumuca inyuma.
Mu cyumweru gishize nibwo Cardi B yashyize ku mbuga nkoranyambaga asa n’ushaka kugaragaza ko yifuza gusubira mu rugo. Yanditse ati “Ndashaka kusubira mu rugo”, gusa inshuti ze zemeza ko yabyanditse yaramaze gusubirana n’umugabo.

Ibitekerezo