Imyidagaduro

Butera Knowless yasohoye amashusho y’indirimbo ’Inshuro 1000’ yakoreye mu nzu ye

Butera Knowless yasohoye amashusho y’indirimbo ’Inshuro 1000’ yakoreye mu nzu ye

Umuhanzikazi nyarwanda, Butera Knwoless, yasohoye indirimbo y’urukundo mu buryo bw’amashusho ’Inshuro 1000’, bivugwa ko yakoreye mu nzu ye Karumuna.

Indirimbo Inshuro 1000 yasohokanye n’amashusho, Knowless aba aririmba asaba umukunzi we ko yakomeza kumubwira amagambo y’urukundo kuko atajya arambirwa kuyumva kuko bimubera bishya.

Uyu muhanzikazi muri iyi ndirimbo icurangitse mu buryo bwa zouk, yumvikana kandi aririmba avuga ko nta mahirwe cyangwa ikindi kintu yigeze abona biruta kuba ari mu rukundo.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi, yavuze ko ari indirimbo yatekereje bitewe n’uburyo abona abantu bakundanye baba bameze.

yagize ati"natekereje ku muntu unezerewe mu rukundo, kandi iyo umuntu anezerewe mu rukundo aba yumva amagambo meza abwirwa yahora ayambirwa kabone n’iyo wayasubiramo inshuro 1000, ntiyayarambirwa."

Yakomeje avuga ko ajya guhanga iyi ndirimbo atari we wirebeyeho ariko na none nk’umuntu ibyiza nk’ibyo na we byamugeraho.

Iyi ndirmbo mu buryo bw’amashusho yatunganyijwe na Ishimwe Clement akaba ari n’umugabo we mu gihe amashusho yatunganyijwena Meddy Saleh.

N’ubwo yabihakanye, ariko iyi ndirimbo yakorewe Karumuna muri Bugesera ku nzu ye yiyubakiye nk’uko amakuru yizewe agera ku Isimbi abyemeza.

Butera Knowless yasohoye indirimbo ye Inshuro 1000
Inzu ya Knowless yujuje

Reba hano indirimbo Inshuro 1000 by Knowless

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top