Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda, Spice Diana, yavuze ko azi neza ko nta muhanzi uguma ku gasongero ko gucurangirwa ibihangano ubuziraherezo ndetse anagaragaza ko yamaze gutegura ejo hazaza he by’umwihariko mu gufasha impano zikizamuka.
Mu kiganiro yagiranye na NRG Radio yo muri iki gihugu, Spice Diana yavuze ko buri muhanzi agira igihe cye cyo kumurika impano ye no gukundwa cyane, ariko ko na nyuma yacyo haza igihe cyo guha abandi amahirwe nabo bagakundwa.
Yagize ati "Nemera ko buri muhanzi agira igihe cye cyo kumurika impano ye, hanyuma hakaza n’igihe abandi na bo bagahabwa amahirwe yo kwigaragaza. Sinifuza kugera aho urubyiruko rugomba kuba ruri kumurika impano zarwo nanjye nkiri guhatanira gufata mikoro."
Uyu muhanzikazi yavuze ko nubwo buri wese ashobora kugira urugendo rwihariye mu muziki, ukuri kudahinduka ari uko umwuga w’ubuhanzi utagira iherezo ridashira. Asanga icy’ingenzi ari ugusiga umurage mwiza aho guhatana n’igihe.
Spice Diana yanongeyeho ko ari yo mpamvu yatangiye gutekereza ku buzima bwe bw’ejo hazaza, aho usibye gukomeza gukora umuziki, anibanda ku gufasha no gutoza abahanzi bakizamuka.
Aha yasobanuye ko asangiza abo bahanzi ubumenyi n’uburambe amaze imyaka yunguka mu rugendo rwe rwa muzika, kugira ngo na bo bazabashe kubaka urugendo rw’umwuga rurambye.
Yasabye n’abandi bahanzi kwemera ko impinduka zirimo n’icyo yise kuzima ari kimwe mu bigize umwuga w’ubuhanzi, bakirinda kwizirika ku cyubahiro cyangwa kwamamara mu igihe nabo ubwabo babona ko igihe kigeze ngo hatangire kuvuka ibindi byamamare.
Spice Diana amaze imyaka ari umwe mu bahanzi b’abagore bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Siri Regular’, ‘Onsanula’ n’izindi zamuhesheje ibihembo bitandukanye.

Ibitekerezo