Andi makuru

Buravan yunamiye Henry Wow waririmbaga muri KGB mu gitaramo cye

Buravan yunamiye Henry Wow waririmbaga muri KGB mu gitaramo cye

Umuhanzi Yvan Buravan yaraye akoze igitaramo gikomeye cyo kumurika album ye ya mbere yise ’The Love Lab’, cyahuye n’umunsi Henry Wow waririmbaga muri KGB yitabye Imana mu myaka itandatu ishize.

Buravan yavuze ko nubwo cyari igihe gikomeye kuri we n’umuziki we hari byinshi yigiye kuri bakuru be by’umwihariko Hirwa Henry Wow wari mu itsinda rya KGB riri mu baharuye ikibuga cy’umuziki ugezweho mu Rwanda.

Hirwa Henry yitabye Imana tariki ya mbere Ukuboza 2012 arohamye mu kiyaga cya Muhazi, aho yari yagiye gutemberana n’inshuti ze.

Mu ijambo rye mbere y’uko igitaramo cye kirangira, Buravan yunamiye Henry Wow agira ati "Iri ni ijoro ryiza rwose, ariko niba ndi hano hari abavandimwe bakuru nagize bo kureberaho, uyu ni umunsi twibuka umuhanzi twese twakunze cyane. Yapfuye ku itariki ya Mbere z’ukwezi kwa cumi n’abiri [Ukuboza]."

Yakomeje agira ati "Henry Wow [KGB], twifatanyije n’umuryango we kumwibuka kandi twagira ngo tumushimire ko yabyaye ’inspiration’ ku bana bari munsi ye none ubu tukaba turi hano. Niba ari kutureba yakwishima, aramutse atubonye tubyina."

VIDEO IRAMBUYE Y’IGITARAMO CYA BURAVAN:

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 1 Ukuboza 2018, Mutesi Aurore, mushiki wa nyakwigendera, yari yanditse kuri Instagram ubutumwa bwo kushimangira ko ahoza ku mutima uyu muvandimwe we.

Yagize ati "Imyaka itandatu irashize udahari Henry ariko biracyababaza nk’aho ari bwo bikiba. Roho yawe nziza ikomeze kuruhukira mu mahoro. Ndagukumbuye cyane kandi nzahora ngukunda."

Urupfu Hirwa Henry rwabaye inkuru mbi yashegeshe imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda.

Uyu musore na bagenzi be mu itsinda rya KGB bakoze zimwe mu ndirimbo zacuranzwe cyane mu Rwanda nka ’Arasharamye,’ ’Bibi,’ ’Uko tubigenza,’ ’Ndagukunda,’ ’Ndashaka Urukundo,’ ’Ibiremwa by’umwijima’ n’izindi.

Henry Wow waririmbaga muri KGB
KGB iri mu baharuriye ikibuga abandi bahanzi muri muzika igezweho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top