Imyidagaduro

Bruce Melody yibarutse ubuheta

Bruce Melody yibarutse ubuheta

Umuhanzi nyarwanda Bruce Melody, biravugwa ko we n’umugore we Katerine bibarutse umwana wa kabiri nyuma y’imfura yabo Itahiwacu Britta.

Mu mpera za 2014 nibwo Bruce Melody yafashe umwanzuro wo kubana n’uwari umukunzi we nyuma yo kumenya ko yamuteye inda mu buryo bw’impanuka.

Mu mwaka wakurikiyeho baje kwibaruka umwana w’imfura w’umukobwa bise Itahiwacu Britta.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI, avuga ko umuryango wa Bruce Melody wibarutse ubuheta, akaba ari umwana w’umukobwa nk’uko umwe mu nshuti za hafi za Bruce Melody yabyemereye ikinyamakuru ISIMBI.

Amakuru avuga ko umugore we yabyaye mu mpera z’icyumweru gishize ariko uyu muryango ukaba warabigize ibanga nk’uko byagenze bibaruka imfura yabo.

Ubwo twageragezaga kuvugana na Bruce Melody umaze imyaka 5 abana n’umugore we ngo atwemereze aya makuru, ntibyadukundiye kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

Bruce Melody n'imfura ye Britta
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top