Imyidagaduro

Bruce Melody, Kidum na Nameless nibo batarama muri Transform Africa, Mafikizolo ntibakije

Bruce Melody, Kidum na Nameless nibo batarama muri Transform Africa, Mafikizolo ntibakije

Abahanzi bakomeye muri Afurika y’Uburasirazuba, Bruce Melody wo mu Rwanda, Nameless na Kidum Kibido bo muri Kenya nibo barataramira abitabiriye inama ya Transform Africa 2019.

Byari byabanje kuvugwa ko Mafikizolo, itsinda ry’abahanzi rikomeye muri Afurika y’Epfo, ari bo bari gufatanya na Kidum bakaririmba muri icyo gitaramo, ariko gahunda y’iyo nama y’uyu munsi yagaragaje impinduka.

Abateguye Transform Africa y’uyu mwaka bavuze ko uyu munsi ku gicamunsi haza kuba ikiganiro ‘Smart Women& Smart Girls’ kiza kwibanda ku ruhare rw’abagore mu ikoranabuhanga.

Nyuma yaho, guhera saa moya z’umugoroba kugeza saa tanu nibwo icyo gitaramo kiratangira, kigafasha kuruhuka abitabiriye iyo nama bamaze iminsi ibiri mu biganiro by’urudaca.

Transform Africa ni inama ngarukamwaka ihuza abakuru b’ibihugu, abayobozi b’ibigo bikomeye n’abanyadushya, bakaganira ku buryo bakwihutisha iterambere rya Afurika bakoresheje ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazamakuru.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top