Imyidagaduro

Bruce Melodie yaciye igikuba mu bafana avuga ko aretse umuziki

Bruce Melodie yaciye igikuba mu bafana avuga ko aretse umuziki

Umuhanzi Bruce Melodie uri mu bahagaze neza muri iki gihe muri muzika nyarwanda yaciye igikuba mu bafana n’abamukurikira muri rusange, atangaza ko aretse umuziki ’ku bw’impamvu zitamuturutseho.’

Yabitangaje ku rubuga akoresha rwa Instagram kuri uyu wa Mbere, tariki ya 01 Mata 2019. Mu mashusho magufi yasohoye, yagize ati "Ni Bruce Melodie, mbafitiye inkuru ibabaje uyu munsi ariko sinjye ugenga ibihe. Bibaye ngombwa ko ku bw’impamvu zitanturutseho mpagarika ibintu byo kuririmba."

Byaciye igikuba muri bamwe mu bamukukirikira bamubazaga impamvu yatuma afata umwanzuro nk’uwo ariko abandi bati "Twakuvumbuye, urabeshya, turi ku munsi wabyo!"

Bruce Melodie yavuze aya magambo nyuma gato yo kwegukana ibihembo bitatu muri Salax Awards birimo icy’umuhanzi wakoze neza muri RnB, umuhanzi w’umugabo wahize abandi ndetse ahabwa n’igihembo nyamukuru cy’umuhanzi warushije abandi bose.

Mu bavuze ku mashusho Bruce Melodie yasohoye avuga ko yaretse umuziki harimo umuhanzi Emmy wagize ati "Ntukore ibyo bintu muvandimwe," na Theo Bosebabireba wagize ati "Byambabaza cyane".

Uwitwa @jusengimana yagize ati "Oya pe, nta mpamvu n’imwe yatuma usiga abanyarwanda mu bwigunge kuko dukunda cyane ibyo utugezaho kandi hari benshi bakwigiraho. Rero ntabwo igihe cyari cyagera. Nitwe tuzaguha uburenganzira nitubona bikwiye kuko ibyo ukora si inyungu zawe bwite ahubwo ni iz’abanyarwanda muri rusange. Oya oya oya."

Bruce Melodie ni we ufite ibihembo byinshi bya Salax Awards muri uyu mwaka

Uwitwa @lady_muzerwa we yagize ati "Niba ari n’umunsi wo kubeshya, ntabwo wabeshya ibintu nk’ibi [...] Niba koko uri kubeshya witurwaza roho."

Bruce Melodie waciye igikuba mu bafana be kubera amashusho yasohoye yigamba ko yaretse umuziki, amaze iminsi atangaje ko agiye gusohora umushinga w’indirimbo idasanzwe yitezeho gutungura benshi.

Benshi bamubwiye ko bamutahuye ari umunsi wo kubeshya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top