Imyidagaduro

Bruce Melodie yabwiye The Ben washimiye abafana be ko ’atari agafu k’imvugwa rimwe’

Bruce Melodie yabwiye The Ben washimiye abafana be ko ’atari agafu k’imvugwa rimwe’

Mu mugoroba wo gutangiza ku mugaragaro ibitaramo bya Summer Country Tour, The Ben yavuze ko bagiye guca impaka maze Bruce Melodie amwibutsa ko atari agafu k’imvugwa rimwe.

Ni umuhango wabereye muri Camp Kigali ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026.

Ibi bitaramo byateguwe na Bruce Melodie akaba yarifashishije The Ben nk’uko na we yamufashije mu gitaramo cya ’The New Year Groove.’

Hari hateguye neza cyane hari Stage nini ari n’aho aba bahanzi bicaye maze bavuga byinshi kuri ibi bitaramo bizazenguruka igihugu.

Umunyamakuru wa Siporo ukunzwe na benshi, Jado Castar ni we wayoboye iki kiganiro aho mbere yo gutangira yahaye umwanya buri muhanzi agasuhuza abakunzi be.

The Ben yavuze ko ari we wazanye iki kintu cy’ubufatanye akaba abona ari umuco ukwiye no kugera muri barumuna babo.

Ati "Ninjiye wazanye igitekerezo cy’uko twakorera hamwe, icyo gihe uruganda rwari rumeze nk’aho ruri mu gihirahiro, bisa nk’aho twebwe bakuru barumuna bacu twakabaye tubayobora mu nzira nzima, tutarimo kubikora."

"Ntewe ishema nanjye kuba narateye intambwe nkegera murumana wanjye kuko ndi mukuru we, dufite umugisha ko dufite abafana benshi badukunda, nitwe tugomba kuba urugero rwiza rwa barumuna bacu."

The Ben akaba yanashimiye Melodie kuba yaramwemereye baguhura bagakora ibintu byiza.

Ati "Na we ni imfura cyane yaranyemereye, amakipe arahura dukora ibintu byiza, umunezero umbonana ni izo ngingo."

The Ben akaba yanashimiye abafana be bafite ikinyabupfura, batuza bakumva ikibateranyirije aho bari.

Ati "Ndashimira abafaba ba The Ben bafite ikinyabupfura cyane, iyo bakeneye kumva ubutumwa twicaye hano, ndabashimira abafana batuje."

Bruce Melodie yavuze ko ibi bitaramo bizaba ari umwanya mwiza wo guhana umwanya hagati y’umufana n’umuhanzi.

Ati "Ni umwanya mwiza wo kureba umuhanzi wateguye igitaramo n’umwanya ashobora guha umuziki no guha umwanya umufana wa nyawe w’uwo muhanzi akamubona mu buryo buhagije."

Jado Castar yabaye nk’ubashotora ko mu gitaramo cya The New Year Groove bari bameze nk’amakipe ahanganye, abafana bitewe n’uwo bafana batashye bavuga uwarushije undi, ababaza niba mu Ntara ariko bizakomeza bagahangana.

The Ben yahise amusubiza ati "Tugiye guca impaka."

Bruce Melodie we yagize ati "Ntabwo mbwira abafana ndabwira The Ben. The Ben ntabwo ndi agafu k’imvugwa rimwe."

Bruce Melodie akaba yavuze ko uretse kwegera abafana babo ariko na none ni mu rwego rwo kugira ngo ibyishimo bya muzika babisakaze no mu Ntara.

Ibi bitaramo bizabera mu turere tune, tariki ya 13 Kamena 2026 bazahera Musanze, 20 Kamena 2026 bajye Nyagatare, 27 Kamena 2026 bajye Bugesera ni mu gihe bazasoreza Rubavu tariki ya 4 Nyakanga 2026.

Muri ibi bitaramo, Bruce Melodie na The Ben bakaba bazafashwamo n’abahanzi Bwiza Emerance na Kitoko Bibarwa.

Jado Castar ni we wayoboye iki kiganiro
Bruce Melodie yabwiye The Ben ko atari agafu k'imvugwa rimwe
The Ben yavuze ko ari igihe cyo guca impaka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top