Umuhanzi akaba n’umudepite, Rober Kyagulanyi, uzwi cyane nka Bobi Wine yasinye amasezerano yo kwishyira hamwe na Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.
Mu itangazo aba bagabo bombi bashyize ahagaragara ejo hashize ku ya 8 Gicurasi 2019, bavuze ko bahuriye mu nama ku wa Kabiri w’iki cyumweru, bakanzura ko bahuza ingufu zabo za politiki bakarwanya Museveni n’ishyaka rye riri ku butegetsi NRM.
Bati” Twasanze dufite ubutumwa bumwe bwo kubohora Uganda igitugu n’ubutsikamirwe. Twemeranyije ko nubwo turi mu mitwe itandukanye, tugomba gukorana nk’abafatanyabikorwa.”
Bivuze ko umutwe People Power wa Bobi Wine na People’s Government wa Dr Besigye izakomeza gukora ibikorwa byayo bisanzwe ariko ikagira n’ibindi izahuriraho.
Mu kwezi gushize, ibitaramo bya Bobi Wine, uhagarariye agace ka Kyadondo East mu Nteko Ishinga Amategeko byarahagaritswe, abambari be bahangana na polisi.
Ku ya 29 Mata yafungiwe muri gereza ya Luzira ashinjwa gusuzugura inzego za Leta no gukoresha inama zitemewe ariko nyuma aza kurekurwa abonye abishingizi.
Bobi Wine yavutse mu 1982; afite impamyabumenyi ya kaminuza mu muziki, ububyinnyi no gukina ikinamico yavanye muri kaminuza ya Makerere. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka Kiwani, Sunda , Mama Mbile yafatanyije na Juliana, n’izindi.
)
Ibitekerezo