APR FC bigoranye inganyije na Gicumbi FC igitego kimwe kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona.
Gicumbi yari yakiriye APR FC kuri Stade Mumena, yatangiye ishaka igitego mu minota ya mbere, yaje kubibona ku munota wa 14 gitsinzwe na Nzitonda Eric ku munota wa 14 nyuma yo gucenga umunyezamu Rwabugiri.
Ku munota wa 21 APR FC yakoze impinduka zitateguwe, Ange Jimmy Mutsinzi yavuyemo kubera imvune hinjiramo Rwabuhihi Placide. APR FC yakomeje gushaka uburyo yishyura iki gitego ariko igice cya mbere kirangira ari 1-0.
APR FC yatangiye igice cya kabiri ishaka kwishyura igitego yatsinzwe mu gice cya mbere, banakoze impinduka muri iki gice cya kabiri Nshuti Innocent aha umwanya Djuma, Buteera Andrew nawe yaje guha umwanya Muganga Yves.
APR FC yasatiriye cyane ishaka igitego cyo kwishyura ibona n’amahirwe menshi ariko Danny Usengimana, Djuma Nizeyimana bakomeza kugorwa no kubyaza umusaruro imipira bagiye bahabwa na Djabel.
Abasore ba APR FC bakomeje gushyira igitutu kuri Gicumbi FC maze ku mupira wa 89 Danny Usengimana ayibonera igitego ku mupira yari ahawe na Nizeyimana Djuma.
APR FC yashatse igitego cy’intsinzi ariko biranga umukino urangira ari igitego kimwe kuri kimwe.
Dore imikino y’umunsi wa 12 yose itaganyijwe
Ku wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2019
Gicumbi FC 1-1 APR FC
Ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2019
SC Kiyovu vs Marines FC (Stade Mumena, 15h00)
Mukura VS vs AS Muhanga (Stade Huye, 15h00)
Rayon Sports FC vs Police FC (Stade de Kigali, 18h00)
Heroes FC vs Gasogi United (Stade Bugesera, 15h00)
Musanze FC vs AS Kigali (Stade Ubworoherane, 15h00)
Sunrise FC vs Bugesera FC (Stade Nygatare, 15h00)
Espoir FC vs Etincelles FC (Stade Rusizi, 15h00)

Ibitekerezo