Ariana Grande yatewe igishishwa cy’indimu n’umufana wa Beyonce
Umuhanzikazi Ariana Grande yatewe ibishishwa by’indimu n’uwo bikekwa ko ari umufana ba Beyonce ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya ‘Coachella Valley Music and Arts Festival’ mu ijoro ryo ku Cyumweru.
Video yafashwe n’umwe mu bitabiriye icyo gitaramo igaragaza igishishwa cy’indimu gifata Ariana mu gatuza ari kuririmba indirimbo ye yitwa NASA.
Uyu mukobwa w’imyaka 25 yatunguwe, ava ku rubyiniro ati “Ibi ni ibiki?! Umwe muri mwe anteye igishishwa cy’indimu!”
Abafana bahise bakeka ko ibyo byakozwe n’umufana wa Beyonce ashaka kumwihimuraho. (Yamuteye indimu ‘lemon’ abihereye kuri album ya Beyonce yo muri 2016 yitwa ‘Lemonade’.)
Ni nyuma y’ibihuha bimaze iminsi bicicikana bivuga ko Ariana yahembwe akayabo ka miliyoni 16 z’amadorali ngo aririmbe muri Coachella mu gihe Beyonce waririmbye mu mwaka ushize agakora igitaramo cy’amateka yahawe miliyoni umunani gusa.
Gusa abateguye ibi bitaramo barabihakana, bakemeza ko aba bahanzikazi bombi bahembwe amafaranga angana.
Nyuma yo guterwa icyo gishishwa, Ariana Grande yahise yigarura vuba, arangiza igitaramo aririmbana na Justin Bieber mu ndirimbo ye yo muri 2016 ‘Sorry’.
Bieber yagize ati “Nari maze imyaka ibiri ntagera ku rubyiniro. Naje hano ntazi ko ndaririmba. Ngomba kugarukana imbaraga n’ubushongore bwanjye. Album yanjye igiye gusohoka vuba. »
Ibitaramo bya Coachella Festival biri mu bikomeye cyane muri USA, biba buri mwaka, bikabera mu kabyiniro kitwa Empire Polo gaherereye mu kibaya cya Coachelle muri Leta ya California.

Ibitekerezo