Siporo

APR FC itsikiriye i Rubavu

APR FC itsikiriye i Rubavu

Nyuma yo kunganya na Etincelles 1-1, APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020 n’amanota 42, ikaba isigaye irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 4.

Wari umukino w’umunsi wa 18 wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu uyu munsi saa 15:00’.

APR FC yatangiye umukino ishaka igitego hakiri kare kugira ngo ikomeze inashimangire ko ikeneye gutwara igikombe idatsinzwe..

Iyi kipe itaratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona, yaje kubona igitego ku munota wa 20 gitsinzwe na Nshuti Innocent.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, myugariro wa Etincelles, Akayezu Jean Bosco yaje kubona ikarita itukura ku ikosa yari akoreye Manzi Thierry. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

N’ubwo Etincelles FC yari abakinnyi 10, APR FC ntiyorohewe mu gice cya kabiri kuko yashakishije igitego cya kabiri kugira ngo yiziere umutekano w’intsinzi ariko kikabura.

Ibi byaje gutuma Etincelles FC ibishyura igitego ku munota wa 90 maze umukino urangira ari 1-1. Ibi bikaba byahise bigabanya ikinyuranyo cy’amanota yasigaga Rayon Sports.

Mu y’indi mikino y’umunsi wa 18 yabaye, ejo Bugesera FC yanganyije na AS Kigali 0-0, uyu munsi Rayon Sports yatsinze Espoir 3-0, Marines yanganyije na Heroes 0-0.

Shampiyona izamokomeza ejo Sunrise yakira Kiyovu Sports, Gasogi United yakire AS Muhanga, Musanze yakire Mukura VS ni mu gihe Gicumbi izakira Police FC.

APR FC yakomeje ku mwanya wa 1 n’amanota 42, Rayon Sports ya kabiri ikagira 38, Police FC ikagira 34 mu gihe Mukura VS ifite 28.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top