Myugariro w’umunyarwanda ukinira Buildcon FC yo muri Zambia, Usengimana Faustin yafashe akanya mu magambo yuje imitoma yifuriza isabukuru nziza y’amavuko umukunzi we Bayingana Daniella.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Usengimana Faustin yabwiye umukunzi we ko niba hari amahirwe mu buzima, we ayafite kuko afite urukundo rwe.
Ni ku ifoto yashyize kuri Instagram ye uyu munsi akaba ari n’umunsi w’isabukuru ya Daniella, yari iherekejwe n’amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza anamubwira ko azamukunda ubuzira herezo.
Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati”narahiriwe kuba mfite urukundo rudasanzwe iruhande rwanjye, nizeye ko isabukuru ya we iri bube nziza nk’uko na we uri mwiza, buri gihe nzahora nshimira Imana kuba yaraduhuje, isabukuru nziza mukunzi wanjye, ndagukunda cyane mukunzi.”
Amagambo Faustin yashyize kuri Instagram
Usengimana Fustin na Bayingana Daniella bamaze imyaka igera mu 8 bakundana, ni kenshi byagiye bivugwa ko aba bombi batandukanye ariko kugeza uyu munsi baracyakundana.
Daniella na Faustin bamze imyaka myinshi bakundana
Byagiye bivugwa ko baba baratandukanye ariko baracyari kumwe
Ubu urukundo ni rwose
)
Ibitekerezo