Amafoto yihariye yaranze urugendo urugendo n’ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye ijoro ryo Kwibuka ryabanjirijwe n’urugendo rw’amaguru hazirikanwa abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urugendo rwo Kwibuka(Walk to Remember) rwatangiriye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko rusorezwa kuri Stade Amahoro mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba rukurikirwa n’ijoro ryo kwibuka ryitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko bari buzuye stade.
Mu bashyitsi baje gufata u Rwanda mu mugongo bitabiriye iyi mihango yombi barimo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Dr. Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, Madame Louise Mushikiwabo uyobora IOF ndetse n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru za Guverinoma y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye mu ijambo ry’ikaze yashimangiye ko inzira y’ubumwe Abanyarwanda biyemeje izakomeza kubaranga ndetse ikazakomeza guhererekanwa no mu bisekuruza biri inyuma.
Minisitiri Busingye yavuze ko kwibuka amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo, bikwiye kubafasha kuyigiraho no kubaka igihugu kizira amacakubiri.
Yagize ati “Twibuka aya mateka yacu mabi kuko ari ngombwa, kandi ngo dufatanye twese kugirango tuyigireho, twubake igihugu kizira amacakubiri ukundi".
Yavuze ko u Rwanda rwagize amahirwe Jenoside igahagarikwa n’abana barwo. Ati "Tuzahora tuzirikana ubwo butwari bwabo".
Ibi ni nabyo byagarutsweho na Dusengiyumva Samuel warokotse Jenoside, mu buhamya bukomeye yatanze avuga ku bwicanyi ndengakamere byabaye ku musozi w’iwabo bukamusiga ari imfubyi.
Yashimye byihariye ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside kuva ubwo igihugu cy’u Rwanda kikongera kubaho.
Amafoto: Village Urugwiro
)
Ibitekerezo