Imyidagaduro

Amafoto: Umutoza Diamond yashinje kuryamana na Zari yamenyekanye

Amafoto: Umutoza Diamond yashinje kuryamana na Zari yamenyekanye

Diamond Platnumz, umuririmbyi w’icyamamare wo muri Tanzania, aherutse gushinja uwahoze ari umugore we Zari Hassan kumuca inyuma akajyamana n’abandi bagabo barimo Peter Okoye n’umusore wamutozaga imyitozo ngororamubiri.

Abafana ba Diamond bagize amatsiko yo kumenya uwo mutoza wo muri gym. Dore ko Diamond yari yavuze ko banasambaniraga mu nzu ye batishisha.

Ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya kivuga ko cyavumbuye umusore wakoze umubiri bivugwa ko ari we wagize uruhare mu gusenya urugo rwa Diamond.

Yitwa Tumise, akaba akora umwuga w’ubutoza muri Afurika y’Epfo. Yatozaga Zari muri Werurwe 2017 akazajya ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo bari kwitoza.

Nta bintu byinshi azwiho, uretse ko bivugwa ko n’ubundi akunda gutereta inkumi akoresheje imiterere y’umubiri we ikurura igitsina gore.

Mu kiganiro kuri Radiyo ye Wasafi FM, yavuze ko afite gihamya ko Zari yaryamanaga n’uwo mutoza.

Ati “Mu gihe twakundanaga, yantendekaga umutoza we wa gym, bari baramenyereye gukorera ibintu byabo mu nzu yanjye. Mfite n’amafoto.”

Zari Hassan aherutse kwemeza ko mu byatumye agera ku bukire afite ubu harimo no gukundana n’abagabo b’abaherwe nka Ivan Ssemwanga wamusigiye imitungo myinshi, na Diamond wamusigiye inzu ihenze, ari nayo bikekwa ko yaryamanagamo na Tumise.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top