Imyidagaduro

AMAFOTO: Umunyamakuru w’imikino Philbert Hagengimana yasezeranye

AMAFOTO: Umunyamakuru w’imikino Philbert Hagengimana yasezeranye

Philbert Hagengimana umunyamakuru wemenyekane cyane mu itangazamakuru ry’imikino ryandika, yasezeranye imbere y’amategeko na Devota Byukusenge bari bamaze igihe bakundana.

Uyu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 4, mu murenge wa Remera niho aba bombi bahaniye isezerano ryo kubana akaramata, bemeranya ko igihe basigaje ku Isi cyose bakazakimarana babana nk’umugore n’umugabo.

Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko tariki ya 27 Nyakanga 2019 yari yavuye gusaba no gukwa I Kamembe mu karere ka Rusizi, ababyeyi babo babahaye umugisha.

Nyuma y’imyaka irenga 3 bakundana, Philbert na Devota, tariki ya 3 Kanama 2019 bazahamya isezerano ryabo muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Kicukiro saa 15:00’, nyuma y’iyo mihango abatumiwe bazakirirwa muri Tella Vista Bar & Restaurent iherereye Kicukiro Centre.

Philbert, ni umunyamakuru w’imikino yamenyekanye mu itangazamakuru ryandika nko ku Igihe.com, Ruhagoyacu.com, Imvano.rw.

Philbert arahirira kuzabana akaramata na Devota
Philbert na Devota bari bakeye
Akanyamuneza kari kose mu maso ya Philbert
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top