Umunyamakuru akaba n’umuhanzi wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ally Soudy we n’umugore we Umwiza Carine bibarutse umwana wa 3(ubuheture).
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ally Soudy yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2020 mu muryango we bakiriye umwana w’umuhungu.
Yagize ati“gutegereza byarangiye! Twishimiye kwakira umwana w’umuhungu wavutse uyu munsi ku wa 13 Gicurasi 2020. Mana ntacyo mfite nakwitura kubyo unkorera buri munsi.”
Ally Soudy na Carine bibarutse umwana wa 3 nyuma ya Ally Waris Umwiza wavukiye mu Rwanda akaba n’imfura ya bo ndetse na Ally Gia-Basia Kigali Umwiza wavukiye muri Amerika.
Ally Soudy na Umwiza Carine bakaba baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Atlanta.
Umuhungu wa Ally Soudy yibarutse
Ally Soudy na Carine bibarutse umwana wa 3

Ibitekerezo