Alka Mbumba wiyita ‘umusazi wa Yesu’ yateguje Abanyarwanda igitaramo gikomeye
Alka Mbumba ukunzwe cyane mu ndirimbo ’Fanda nayo’ mu karere, yemeje bidasubirwaho ko agiye gukora igitaramo gikomeye kizabera i Kigali kuri Pasika, azafatanya na Patient Bizimana wo mu Rwanda.
Patient Bizimana, ukunzwe cyane mu muziki wo guhimbaza Imana yongeye gutegura igitaramo cyo kwizihiza Pasika atumira Alka Mbumba uri mu bagezweho muri Afurika y’Uburasirazuba.
Alka Mbumba, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze kwigarurira imita ya benshi barimo n’Abanyarwanda yemeje ko azitabira igitaramo cya Easter Celebration abicishije muri video yashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati "Nitwa Alka Mbumba umusazi wa Yesu, ndifuza kubatumira mu gitaramo cya Pasika tariki 21 Mata 2019 i Kigali tuzaba turi kumwe na Patient Bizimana guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba ..."
Yakomeje ahamagarira abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kutazacikwa n’iki gitaramo cya Pasika yatumiwemo mu Rwanda.
Yazize ati “Nzabaririmbira indirimbo yanjye ’Fanda nayo’ n’izindi zitandukanye”.
Mu bindi bitaramo Patient Bizimana yakoze hambere yagiye atumira abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Solly Mahlangu wo muri Afurika y’Epfo, Marion Shako wo muri Kenya na Sinach wo muri Nigeria waje mu mwaka wa 2018.
Iki gitaramo kimaze kuba ubukombe, uyu mwaka kizabera i Gikondo mu ihema rinini riri ahasanzwe habera imurikagurisha[Expo Ground].
Patient Bizimana yanatumiye kandi itsinda Redemption Voice rikunzwe cyane i Burundi. Ni rimwe mu matsinda akunze gutaramira Abanyarwanda bakanyurwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
)
Ibitekerezo