Umuririmbyi Ali Kiba uri mu bakunzwe cyane muri Tanzania ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana ku mukunzi we baherutse kurushinga.
Ali Kiba yatangaje iyi nkuru y’ibyishimo mu rugo rwe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha. Uyu mwana yabonye izuba ejo ku wa Gatatu, tariki ya 27 Gashyantare 2019.
Kuri Instagram yashyizeho amashusho y’abana batatu bamubwira ko bishimiye ivuko ry’imfura ye kuri Aminah Rikesh naho kuri Snapchat agaragaza amafoto yerekana akaguru n’ikiganza by’umwana bakiriye.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania na Kenya byatangaje ko umwana Ali Kiba yibarutse ari umuhungu nubwo bitarahishurwa na nyirubwite.
Ni umwana wa gatanu kuri Ali Kiba kuko mbere yo kurushinga n’Umunyakenya Amina Rikesh yari yaragiye abyara abandi ku bagore batandukanye.
Ali Kiba yambikanye impeta na Aminah Rikesh Ahmed kuri Serena Hotel i Dar es Salaam ku Cyumweru tariki ya 29 Mata 2018, ibyo birori byabanjirijwe n’ibindi byabereye mu Mujyi wa Mombasa.
Aba bombi batangiye urugendo rushya nk’ababyeyi bivugwa ko batangiye gukundana byeruye mu 2016 ni nabwo batangiye kugaragara cyane basohokana mu bitaramo bitandukanye birimo n’icyo icyamamare Chris Brown yakoreye muri Kenya.

Ibitekerezo