Iyobokamana

Alexis Dusabe, Papy Clever na Gisele Precious batumiwe mu giterane cy’abana b’Abashumba b’amatorero

Alexis Dusabe, Papy Clever na Gisele Precious batumiwe mu giterane cy’abana b’Abashumba b’amatorero

Mu muryango mugari w’Agakiza harategurwa igiterane kidasanzwe kizitabirwa by’umwihariko n’abana bavuka mu ngo z’Abakozi b’Imana barimo Abapasitori, Abarevera, Ababishop na ba Apotre hatitawe ku itorero cyangwa idini baturukamo.

Iki giterane giteganijwe kuba ku wa 23 Ukwakira 2018, kuri Solace Ministries Kacyiru kuva isaa Munani z’amanywa (14h00). Kwinjira muri iki giterane ni ubuntu.

’Agakiza Family’, niryo tsinda riri gutegura iki giterane, rikaba rizwi k’urubuga rw’Ivugabutumwa www.agakiza.org barukurikirana bari hirya no hino k’Umubumbe w’Isi, ndetse n’Ikiganiro "Ubutumwa Bukiza".

Ivugabutumwa rikorwa hifashishijwe urwo rubuga rwa interineti n’izindi mbuga nkoranyambaga kimwe n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye aho bishoboka.

Abagize uyu muryango, bategura bakanatanga inyigisho z’ibyiciro bitandukanye haba mu biterane binini n’amahugurwa, byose bigamije kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi ku buntu kugira ngo benshi bakizwe bizere Yesu babone Ubugingo.

Iri vugabutumwa kandi rinafasha abakijijwe kurushaho gukomera no gusubizwamo imbaraga, kandi babeho mu buzima bw’Abana b’Imana busendereye amahoro n’ibyishimo.

Pastor Desire Habyarimana, Umuyobozi w’urubuga AGAKIZA aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yatamgaje ko iki giterane ari igiterane giteye amatsiko kandi kizatuma benshi bava mu rujijo!

Yagize ati "Tumaze igihe dufasha Itsinda ry’Abana bakomoka mu miryango y’Abakozi b’Imana batandukanye mu nyito twise Agakiza New Seed. Tubafasha gukira ibikomere bahura cyangwa bahuye nabyo mu miryango yabo, mu matorero basengeramo ndetse no mu buzima busanzwe."

Uyu muyobozi akomeza atangaza ko buri Kwezi bahurira n’abo bana, bagasengera hamwe ndetse bakanaganira ku bibazo bahura nabyo; hagamijwe kugirango bisobanukirwe banakoreshe Impano Imana yabahaye mu buryo bwubaka Ubwami bw’Imana.

Abaramyi Gisele Precious, Alexis Dusabe na Papy Clever batumiwe mu gitaramo cy'abana b'abavugabutumwa

Iki giterane kizitabirwa n’Abakozi b’Imana batandukanye barimo Pasiteri Senga Emmanuel ari na we mwigisha muri iki giterane, abarimbyi nka Alexis Dusabe, Papy Clever na Gisele Precious.

Iki giterane kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti "Ni iyihe mizi isharira iri mu buzima bwacu? Abaheburayo 12:15." kizitabirwa n’abana kuva ku myaka 12 kuzamura.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top