Imyidagaduro

Abo bafite ubwenge buke - Bushali ku bamunengera guhora kuri live za Tik Tok

Abo bafite ubwenge buke - Bushali ku bamunengera guhora kuri live za Tik Tok

Umuraperi Bushali yagaragaje ko abakomeje kumwibasira mu mpaka zikomeje kumugibwaho ku ngingo y’umwanya amara akoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko ibiganiro by’imbona nkubone akorera kuri TikTok ari ikimenyetso cy’uko bafite imitekerereze micye.

Bushali yavuze ko afite ububasha ntakumirwa ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga ze ndetse ko uko yitwara mu kwiyereka abafana bigenwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’uko yabyutse yiyumva mu buryo bwa gihanzi.

Ati “Umuntu uvuga gutyo aba afite ikibazo cy’imitekerereze, ni ubwenge buke kubera ko ntekereza imbuga nkoranyambaga ari izanjye ndetse ntanatekereze ko umunsi umwe nzazifata nkamubwira ko aze azinkoreshereze rwose."

Mu guhamya ingano y’uruhare mu igenzura ry’ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, aganira na Radiyo y’Igihugu yerekanye ko ikintu yimiriza imbere mu kugena uburyo akoresha izi mbuga atari ibyo abantu bifuza ko yakora ahubwo yimakaza gusigasira isura ye yakundiwe.

Ati “Icyo nshyira imbere ni ukwita ku izina Bushali kuko hari ibyo abafana banjye banzimo usanga inatandukanye n’iy’abandi bahanzi baba bafite kandi uko ngerageza kubiyerekamo niko baba bashaka kumbonamo kandi nanjye nibwo buryo mbanifuza ko bambonamo.”

Uyu wamenyekanye cyane ubwo yari mu nzu itunganya umuziki ya Green Ferry mu cyiswe ‘KinyaTrap’ atangaje ibi mu gihe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzamuka ukwibaza gukomeye anatangwamo urugero ku ngingo y’igihe ahantu n’umubare w’inshuro umuhanzi nyarwanda agomba kugaragara muri rubanda kugira ngo ahore akumbuwe nk’uko bikorwa mu muziki w’ahandi hateye imbere .

Bushali yavuze ko gukoresha imbuga nkoranyambaga ze uko ashaka nta kibazo kirimo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top