Andi makuru

Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro bibutswe, abarokotse barashima Inkotanyi (Amafoto)

Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro bibutswe, abarokotse barashima Inkotanyi (Amafoto)

Abarokokeye i Nyanza ya Kicukiro bashimye by’ikirenga ubutwari bw’ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside, bagaye Loni yateragiranye abagera ku 12,000 bakicwa n’interahamwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2019, habaye ijoro ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza ya Kicukiro; ryaranzwe n’ubuhamya, inyigisho ndetse n’indirimbo zijyanye no kwibuka ndetse n’amagambo yavuzwe na bamwe mu bashyitsi bakuru.

Mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 1994, i Nyanza ya Kicukiro haguye Abatutsi ibihumbi ubwo bari bahungiye ku ishuri rya ETO Kicukiro, aho bari bizeye kurokorwa n’ingabo za Minuar ariko zikabatererana bakicwa n’Interahamwe.

Mu buhamya bwatanzwe na Spéciose Kanyabugoyi yavuze uburyo Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro nyuma yo gutakamba ndetse ntibatinye no kujya imbere y’ibimodoka by’abasirikare ba Loni kugira ngo babatabare, ariko bikaba iby’ubusa bakitahira iwabo n’imbwa zabo, nyuma yo kurasa mu kirere bikiza Abatutsi batakambaga.

Yavuze uburyo umugabo we Kanyabugoyi Fidele mbere yo kwicwa Interahamwe zamuvugirije induru izindi zikamukwena kuko ngo ikinyamakuru yari yarashinze cyitwaga ‘Kanyarwanda’ cyamaganaga imigenzereze mibi ya Leta ya Habyarimana, kigiye kuzima burundu.

Yahungiye muri Eto Kicukiro we n’ababyeyi be ndetse n’abana batanu. Ngo bahagiye bizeye kurokorwa n’ingabo za Loni ariko zirabatererana.

Kuva aho muri Eto ubwicanyi bwahise butangira, bamwe mu bahahungiye babonye bikomeye ngo bashatse guhunga berekeza ku Nteko Ishinga Amategeko ahari ingabo 600 za RPA no kuri Stade Amahoro biranga kuko ingabo za Leta zabakubakubye zikabazamura Nyanza ya Kicukiro kugira ngo bicirwe hamwe.

Yavuze ko ubwicanyi bwabereye kuri uyu musozi bwari indengakamere, interahamwe zishe Abatutsi urw’agashinyaguro ndetse na we zamutemye imihoro ibiri mu mbavu aguma mu mirambo. Yaje kuvanwamo n’ingabo z’Inkotanyi ashima by’ikirenga.

Ubutwari bw’inkotanyi kandi bwagarutsweho na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Hon. Mukabalisa Donatille wari umushyitsi mukuru.

Hon. Mukabalisa yavuze ko kuba aya mateka y’ibyabaye mu 1994 kuyasubiramo bitagamije gusubiza inyuma abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ngo ni ukugira ngo bibahe imbaraga zo kurushaho kwiyubaka no kubaka igihugu.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Hon. Mukabalisa Donatille wari umushyitsi mukuru

Yagize ati “Kubisubiramo si uko dushaka ko bidusubiza inyuma, ahubwo ni ukugirango tubivomemo imbaraga, kuko ari twe ba mbere dukwiye gukomeza kwigenera ibyo dushaka, akimuhana kakazaza kajya mu murongo w’ibyo twigenera nk’Abanyarwanda.”

Yongeraho ati “Nubwo twatereranwe n’abo tutatekerezaga ko badutererana, kuko ubusanzwe utahungira ku muntu utamwizeyeho ubufasha, twishimira ko twabonye inkotanyi, ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame zikaturokora”.

Mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro hashinguwe Abatutsi bagera ku bihumbi cumi na bibiri barimo abiciwe kuri uru rwibutso n’abaguye kuri uyu musozi.

Ijoro ryo kwibuka ryabimburiwe n'urugendo rw'amaguru mu mutuzo hazirikanwa inzira abazize Jenoside baciyemo bajya kwicwa
Umuhanzi Gaël Faye yitabiriye uyu muhango
Abayobozi batandukanye babanje kunamira abashyinguwe mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Hon. Mukabalisa Donatille yunamiye abazize Jenoside bashyinguwe i Nyanza ya Kicukiro
Dr Nyirahabimana Jeanne, Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro avuga ijambo ry'ikaze
Umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abatanze ubuhamya Karasira Venuste, Spesiose Kanyabugoyi, Aimable na Agnes barokokeye i Nyanza ya Kicukiro
Yatemwe imihoro ibiri mu rubavu n'interahamwe
Uyu muhango witabiriwe n'abiganjemo urubyiruko
Soeur Immaculée Uwamariya yatanze inyigisho ikubiyemo amagambo y'ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Ibuka, Prof Jean Pierre Dusingizemungu yavuze ko imbabazi zisabirwa abageze mu zabukuru bashinjwa Jenoside zikwiye kwitonderwa

Amafoto: Faustin Nkurunziza/Kwibuka Rwanda

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kuzza mao
    Ku wa 12-04-2019

    Ko nta video mwakoze.cg mudihe na link.

IZASOMWE CYANE

To Top