Imyidagaduro

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda bashyizeho ikirango gishya

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda bashyizeho ikirango gishya

Rwanda Inspiration Back Up gisanzwe gitegura irushanwa ry’ubwiza rizwi nka ‘Miss Rwanda’ cyashyizeho ikirango (Logo) gishya cy’iri rushanwa gitandukanye n’icyari gisanzwe gikoresha mu myaka ine ishize.

Iki kirango cyahinduwe nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize tariki ya 20 Ugushyingo 2019 ari bwo hasohotse itangazo rihamagarira abakobwa bifuza guhatanira ikamba ry’iri rushanwa kandi bujuje ibisabwa bemerewe guutangira kwiyandikisha binyuze ku rubuga rwa www.missrwanda.rw

Kuva iri rushanwa rya Miss Rwanda ryatangira mu mwaka wa 2009, ikirango byatangiranye cyahinduwe bwa mbere mu mwaka wa 2016, none kikaba cyongeye guhindurwa mu kwitegura irushanwa ry’uzegukana ikamba rya 2020.

Ikirango gishya ni na cyo kiri gukoreeshwa ku mbuga nkoranyambaga zose z’iri rushanwa guhera uyu munsi tariki ya 21 Ugushyingo 2019.

Abakobwa biyandikisha muri iri rushanwa basabwa kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari Umunyarwandakazi, afite indangamuntu cyangwa pasiporo
  • Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 24
  • Kuba yararangije amashuri yisumbuye
  • Kuba avuga neza Ikinyarwanda ndetse anakoresha urundi rurimi rw’amahanga mu zemewe mu Rwanda
  • Kuba afite uburebure bugera nibura kuri santimetero ijana na mirongo irindwi (170 cm)
  • Kuba afite BMI iri hagati ya 18.5 na 24.9
  • Kuba atarigeze abyara
  • Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Nyampinga
  • Kuba atemerewe gushyingirwa mu gihe akiri Nyampinga
  • Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa;
  • Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amategeko n’amabwiriza yose agenga uwatorewe kuba Nyampinga

Umukobwa uzegukana iri kamba nk’ibisanzwe agomba kuba yujuje ibintu bitatu by’ingenzi ari na byo bishingirwaho: ubwiza, ubwenge n’umuco.

Ikirango cya kera
Ikirango cyo kuva muri 2016
Ikirango gishya cya Miss Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top