Abashakashatsi bo mu Bushinwa bashyize ubwonko bwa muntu mu nkende
Abahanga muri siyansi bo mu Bushinwa bateye inkende uturemangingo tw’ubwenge bw’umuntu bagamije kumenya inkomoko y’ikiremwamuntu.
Bafashe akaremangingo ko mu bwonko bwa muntu kitwa MCPH1 bivugwa ko kagira uruhare runini mu gutuma ubwonko bukura, bagatera mu nkende 11, esheshatu zirapfa izisigaye zikorerwa ibizamini bitandukanye.
Ikinyamakuru cya siyansi cya Leta y’u Bushinwa kivuga ko izo nkende zahise zigira ububasha bwo kwibuka ibintu byabaye mu gihe gito gishize.
Bashakaga gusubiza ikibazo cyabaye inshoberamahanga kugeza ubu, cy’ukuntu ikiremwamuntu kirusha inyamaswa ubwenge, kigakora ibintu bitangaje kandi izindi nyamaswa bahuje imisusire nk’inkende, ingagi n’inguge bifite ubwenge buri hasi cyane.
Aba Bashinwa bakeka ko akaremangingo ka MCPH1 ariko kabitera . Umwe muri bo witwa Bing Su ukora muri kaminuza ya Kunming avuga ko bari no gukeka akandi karemangingo kagaragaye mu bwoko bw’abantu basimbuye umukurambere Australopithecus wavumbuwe muri Afurika.
Akandi karemangingo bashaka kuzatera mu nkende ni akitwa FOXP2 bikekwa ko ari ko katumye umuntu atangira kuvuga.
Bing Su yagize ati “Sinzi niba inkende zizatangira kuvuga nituzitera ako karemangingo ariko zizahindura imyitwarire.
Si ubwa mbere abashakashatsi abatera uturemangingo twa muntu mu nyamaswa. Muri USA bakoze ibihundugende by’umuntu n’intama cyangwa ingurube bashaka gukora ingingo z’umubiri zo gusimbura izirwaye.
Ni ibintu bikomeje kwamaganirwa kure, bamwe basanga ari ugukora amahano no guhinyuza Imana.
Abandi nka Jacqueline Glover wo muri Kaminuza ya Colorado basanga guhindura imiterere karemano y’inyamaswa ari ukuzihohotera kuko uretse kuzica nta kindi izahinduwe zaba zikimaze ku Isi.
)
Ibitekerezo