Abakobwa 17 bagiye gukurwa mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda
Nyuma y’amajonjora y’ibanze yanyuze mu Ntara enye z’u Rwanda no mu Mujyi wa Kigali hagatoranywa abakobwa 37, aba bagiye kongera gukurwamo abahiga abandi bazajyanwa mu mwiherero uzabera i Nyamata.
Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, tariki ya 5 Mutarama 2019 nibwo hazatorwa abakomeza ndetse hamenyekane abava mu irushanwa mu gikorwa cy’ijonjora rusange rizabera muri Expo Grounds i Gikondo. Ibi birori bizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari amafaranga bibiri [2,000 Frw] n’ibihumbi bitanu [5000 Frw] mu myanya y’icyubahiro.
Ni ibikorwa bizagirwamo uruhare runini n’abagize akanama nkemurampaka bazatoranya abakomeza mu kindi cyiciro hashingiwe ku ndangagaciro zibaranga, uburanga, ubuhanga ndetse n’umuco n’ibindi bitandukanye bigenderwaho mu gutanga amanota.
Mu bindi bishobora guhesha abakobwa amanota yo gukomeza muri icyo cyiciro gikurikiyeho harimo itora riri gukorerwa kuri internet biciye ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa rya Miss Rwanda.
Itora ryatangiye ku wa 31 Ukuboza 2018, mu minsi ine rimaze riba, uwitwa Mwiseneza, kizigenza mu kuvugwa cyane no gushyigikirwa n’imbaga nyinshi, aracyari imbere haba kuri Facebook no kuri Instagram ku buryo riramutse rirangiye akiyoboye byahita bimuha amahirwe yo kujya mu mwiherero nta kindi kigendeweho.
Usibye kuba harashyizweho impinduka mu itora ubu bikaba bisigaye bikorwa muri ubwo buryo, hari n’izindi zashyizwe muri iri rushanwa ziherutse gutangazwa n’Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura iri rushanwa, Ishimwe Dieudonne, ubwo abakobwa 37 batsindiye guhagararira Intara enye z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batomboraga nimero zizajya zibaranga.
Yagize ati “Muri uyu mwaka ntabwo ariko abakobwa bose bazajya mu cyiciro cya nyuma. Abakobwa bazajya mu mwiherero ariko nyuma y’icyumweru kimwe hazahita hatangira ibikorwa bizatuma hazajya hataha umwe umwe buri munsi.”
Hari ibyiciro bitandukanye by’ubumenyi bizajya bisabwa abakobwa bahatana ku buryo ababitsinzwe ari bo bazabonekamo abakurwa mu mwiherero utarangiye hanyuma ku munsi wa nyuma hakazaba hari abakobwa 15 gusa bahataniye ikamba mu birori bikomeye bizabera muri Intare Conference Arena i Rusororo.
Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda azahembwa nk’uko bisanzwe hanyuma uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho igisonga uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).
Abakobwa bahatanira kwinjira mu mwiherero wa Miss Rwanda na nimero batomboye batorerwaho

Ibitekerezo