Siporo

Abakinnyi 5 beza Byiringiro Lague amaze gukinana na bo

Abakinnyi 5 beza Byiringiro Lague amaze gukinana na bo

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC ukina asatira anyuze ku mpande, Byiringiro Lague yahishuye abakinnyi batanu beza mu bo bamaze gukinana, ni abakinnyi bayobowe na Mugiraneza Jean Baptiste Migi wamubereye kapiteni muri APR FC.

Ibi uyu musore w’imyaka 20 yabitangaje ku munsi w’ejo ubwo yahaga umwanya abakurikirana ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bamubaze ibibazo bifuza byose na we akabasubiza.

Byiringiro Lague arimo arakina umwaka we wa 3 mu cyiciro cya mbere, akaba yarakinnye muri APR FC nyuma yo kuva mu Intare FC.

Abakinnyi 5 beza bamaze gukinana harimo Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Iranzi Jean Claude, Ngabo Albert, Manishimwe Djabel na Manzi Thierry

Iranzi Jean Claude, Ngabo Albert na Migi, ubwo Lague yinjiraga muri APR FC muri 2018 yabasanzemo ari bo bakinyi bakuru mu ikipe, Migi yari kapiteni ndetse akaba ari umwe mu bagiye bafasha uyu musore kwisanga mu ikipe umunsi ku munsi.

Manzi Thierry na Manishimwe Djabel, ni abakinnyi binjiye muri APR FC muri uyu mwaka w’imikino, bakaba bakinana na we mu ikipe imwe, akaba yemeza ko ari abakinnyi beza bamaze gukinana

Migi yafashije uyu musore akigera muri APR FC
Iranzi Jean Claude umwe mu bakinnyi Lague yemera
Ngabo Albert ubu atoza irerero rya APR FC
Djabel na Thierry
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top