Abakinnyi 4 batarimo Jules Ulimwengu nibo bashobora kugumana indanamuntu, abandi barirukanwa muri shampiyona
Mu minsi ishize ni bwo ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, rwatumije abakinnyi bagera kuri 25 bakina muri shampiyona yo mu Rwanda nk’abanyarwanda(bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda) ariko bakekwaho kuba bafite ibyangombwa bikemangwa, bivugwa ko abakinnyi bane ari bo basanze barabibonye mu buryo bwemewe.
Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI, yemeza ko mu bakinnyi 25 bahamagajwe n’ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda kugira basobanure aho bakuye ibyo byangombwa, bane ni bo bonyine basanze barabibonye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Bamwe mu bakinnyi batanzwe kuri uru rutonde bakinira amakipe akomeye kandi azwi muri shampiyona y’u Rwanda harimo nka Jules Ulimwengu, Iragire Saidi na Ndizeye Samuel ba Rayon Sports.
Harimo kandi Nimubona Emery, Munyakazi Yussuf Lule, Ndoriyobijya Eric na Ndikumana Magroire ba Police FC.
Harimo kandi Harerimana Rachid Léon na Cyitegetse Bogarde batanzwe nk’abakinnyi ba AS Kigali bakina nk’abanyarwanda kandi ari abarundi. Si aba gusa kuko hari n’abandi bakinnyi.
Muri abo bakinnyi, amakuru avuga ko abakinnyi 4, Ndizeye Samuel na Irakzoe Saidi ba Rayon Sports, Munyakazi Yussuf Lule ba Nimubona Emery uzwi nka Kadogo ba Police FC ni bo bemerewe kugumana indangamuntu kuko ari bo basobanuye neza uko bazibonye basanga bikurikije amategeko.
Abandi bakinnyi bose uko ari 20 bo ntabwo bemerewe gukina umwaka w’imikino utaha muri shampiyona y’u Rwanda nk’abanyarwanda, ndetse bivugwa ko bashobora guhita basabwa no gusohoka mu gihugu kuko banakinjiyemo mu buryo budakurikije amategeko.
Dore urutonde rw’abakinnyi 24 bari batanzwe, abari mu ibara ry’umukara nibo bemerewe kugumana indangamuntu y’u Rwanda
1. Tokoto André (Mukura Victory Sports)
2. Ntate Djumaine(Yakiniraga AS Kigali)
3. Harerimana Rachid Léon( yakinaga muri AS Kigali)
4. Idi Djumapili(Etincelles)
5. Girukwishaka Fabrice
6. Habonimana Jimmy Abdoul(Etincelles)
7. Kavumbagu Nahimana Guy(Etincelles)
8. Ndikumana Mussa
9. Irakoze Saidi(Rayon Sports)
10. Ndikumana Magloire(Police FC)
11. Bigirimana Yahya(yanyuze muri Rayon Sports)
12. Idi Saidi Djuma (Mukura VS)
13. Ismael Wilondja(yatandukanye na Mukura VS)
14. Munyakazi Yussuf Lule(Police FC)
15. Ulimwengu Jules(Rayon Sports)
16. Nininahazwe Fabrice(yatandukanye na AS Kigali)
17. Ndoriyobija Eric(Police FC)
18. Nimubona Emery(Police FC)
19. Cyitegetse Bogard(AS KIgali)
20. Ntahobari Assouman(Mukura VS)
21. Iragire Saidi ( Rayon Sports)
22. Ndayishimiye Hussein (Gicumbi FC)
23. Hakizimana Kevin(Police FC)
24. Mussa Muryango(yanyuze muri AS Kigali)
25. Ndizeye Samuel(Rayon Sports)

Ibitekerezo
Kwizera thacien
Ku wa 3-10-2019Igitekerezo cyanjye nuko abakinnyi nabo bazajya batanga ibyangombwa bya attestation de naisance kandi bakanatanga amakarita ya batisimu cg icyemezo cyababyeyi be
Kwizera thacien
Ku wa 3-10-2019Igitekerezo cyanjye nuko abakinnyi nabo bazajya batanga ibyangombwa bya attestation de naisance kandi bakanatanga amakarita ya batisimu cg icyemezo cyababyeyi be