Iyobokamana

Abagabo bateguriwe igiterane bazigishirizwamo kubaka umuryango uzira amakimbirane

Abagabo bateguriwe igiterane bazigishirizwamo kubaka umuryango uzira amakimbirane

Impuguke mu gukemura amakimbirane by’umwihariko ayo mu muryango zitezweho impinduka zikomeye mu giterane cyagenewe abagabo, giteganijwe kubera kuri Salace Ministries, Kacyiru, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2019, kuva I saa tatu za mu gitondo.

Ni igiterane cyateguwe n’umuryango w’ivugabutumwa Seek and Save Humanity Ministries (SSHM) kigamije guha abagabo amahugurwa yihariye afite insanganyamatsiko igira iti: “Ni uruhe ruhare rw’umugabo mu kubaka umuryango uzira amakimbirane?”

Uyu muryango usanzwe utegura amahuriro, ibiterane n’amahugurwa y’ibyiciro bitandukanye hibandwa cyane cyane ku bubatse ingo (abagabo n’abagore mu bihe bitandukanye), urubyiruko, abana b’abashumba ndetse n’ibikorwa by’isanamitima.

Aya mahugurwa azaba tariki ya 16 Werurwe 2019, atumiwemo abagabo babarizwa mu matorero atandukanye, ndetse n’abadasanzwe bafite aho basengera.

Buri wese mu batumiwe afite umuryango abarizwamo, bityo insanganyamatsiko y’umunsi ntiheza, kugira ngo buri wese agire uruhare mu kubaka umuryango we bwite, bityo n’umuryango nyarwanda uzaba wubakitse nk’uko bigarukwaho n’abateguye iki giterane.

Pastor Desire Habyarimana, umuyobozi wa SSHM, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI.rw ko impamvu nyamukuru yo guhugura abubatse ingo ni uko umuryango uramutse wubatse neza ibibazo biri mu muryango byakemuka.

Yagize ati “Imibare y’urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge yagabanuka, imibare y’ingo zisenyuka ikagabanuka ndetse n’ibibazo byugarije umuryango bikabonerwa umuti.”

Pastor Desire akomeza atangaza ko ibi bibazo byose bikwiriye gushakirwa umuti binyuze mu matorero kuko umubare munini w’Abanyarwanda bafite amadini n’amatorero babarizwamo, bityo uyu ukaba umuyoboro mwiza wo gukemuriramo ibibazo nk’ibi byugarije benshi.

Pastor Desire asobanura ko SSHM itegamiye ku idini iryo ariryo ryose, bibyo agahamagarira buri wese mu idini cyangwa itorero abarizwamo gukora uko ashoboye kugirango ibibazo byugarije umuryango bibashe kubonerwa umuti.

Yagize ati: “Buri wese mu bayoboye amadini n’amatorero abigizemo uruhare, byazana impinduka nziza, ibibazo bikagabanuka.”

Aya mahugurwa azabera kuri Solace Ministries ku Kacyiru (inyuma ya Hotel Umubano) ku wa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2019, saa tatu, kandi kwinjira ni ubuntu.

Abazigisha muri aya mahugurwa ni impuguke mu gukemura amakimbirane cyane cyane yo mu miryango, harimo nka Pastor Senga Emmanuel ubarizwa muri Eglise Vivante ku Kimihurura n’abandi.

Pastor Desire Habyarimana avugako buri wese akwiye kugira uruhare mu kurandura amakimbirane yugarije umuryango
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top