Andi makuru

Ababyeyi batunguwe no kubona impanga zabo zirwana zitaravuka

Ababyeyi batunguwe no kubona impanga zabo zirwana zitaravuka

Ababyeyi bo mu Bushinwa baguye mu kantu ubwo bajyaga kwipimisha kwa muganga bafotora abana b’impanga batwite bagasanga bari kurwana.

Ise w’izo mpanga witwa Tao utuye mu mujyi wa Yinchuan, yabwiye itangazamakuru ko mu mpera z’umwaka ushize bafashe amashusho y’abo bana bagasanga basa n’abari kurwana.

Yashyize ayo mashusho kuri internet atazi ko ari busakare ku Isi yose, abana be bakaba ibyamamare bataravuka.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bahise bita izo mpanga z’abakobwa amazina, imwe yitwa Cherry indi Strawberry.

Mu kubateraho urwenya, umuntu umwe yagize ati “Impanga yatsinze iyi imirwano bagiriye mu nda niyo izaba impfura.”

Undi ati “Bari kurwanira mu nda ariko nibavuka bazakundana!”

Tao avuga ko atari bwo bwa mbere babafata amashusho kwa muganga bagasanga basa nk’abavugana. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nabwo basanze bari guhoberana.

Ati “Byaraturenze. Abana bari bato ariko ukabona umwe azi kwita ku wundi. Nzi ko bazabana neza nibakura.”

Izo mpanga zisangiye nyababyeyi, ku buryo ubwoko bwazo buboneka rimwe mu bana 60 000 bavutse mu mwaka.

Impuguke mu by’ubuvuzi zivuga ko haba amahirwe 50% ko impanga zo muri ubwo bwoko zivuka ari nzima, ariko ‘Cherry na Strawberry’ bavutse ku ya 8 Mata nyina abazwe.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top