Siporo

Rayon Sports yahaye ikaze Haringingo Francis

Rayon Sports yahaye ikaze Haringingo Francis

Rayon Sports yemeje Haringingo Francis nk’umutoza mushya wayo ugomba gukomereza aho Bruno Ferry yari agejeje.

Ni itangazo iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yagize ati "ikaze na none Haringingo Francis."

Haringingo Francis aje gusimbura Bruno Ferry wirukanywe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe 2026.

Akaba aje gusoza iyi Shampiyona ndetse akazanayitoza umwaka utaha w’imikino wa 2026-27.

Si ubwa mbere aje gutoza iyi kipe kuko ayiherukamo muri 2023 aho yasize ayihesheje igikombe cy’Amahoro.

Gusa nubwo Rayon Sports yamwerekanye, muri Kiyovu Sports ntibabikozwa kuko bavuga ko agomba gusoza amasezerano asigaranye y’amezi abiri ndetse ikaba yiteguye gutanga ikirego muri FERWAFA.

Haringingo Francis yerekeje muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top