Umunyamakuru Mahoro Nasri yatangaje ko gukora ubukwe atari ikintu kigomba gukorwa mu buryo bwo kurushanwa cyangwa kwigananwa nyuma yo kwibasirwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi yabitangarije mu magambo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yasubizaga umwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga wari umusabye ko na we yakora ubukwe, nyuma yo kwifuriza amahirwe masa mugenzi we, Kwizera Abel Deus uzwi nka Cardinale wambitse impeta umukunzi we.
Muri ubu butumwa yashyize hanze ,Nasri yagaragaje ko yishimiye intambwe ya Deus Cardinale, amusabira gukomeza gutera imbere.
Nyuma y’ubu butumwa, umwe mu bamukurikira yamubajije ati “Wowe harabura iki koko abana wareze bose ko bagiye?”
Ni bwo Mahoro Nasri yahise agaragaza ko nta guhatana cyangwa kwigana bikwiye kuba hagati yabo by’umwihariko ku ngingo yo kurushinga.
At “Nta marushanwa turimo! Reka twishimire intambwe ya Deus.”
Mahoro Nasri ni umwe mu banyamakuru bagezweho kandi bakunzwe mu gisata cy’Itangazamakuru ry’imikino, akaba akora mu kiganiro cy’imikino cya nimugoroba kuri B&B Kigali Fm kigaruka ku makuru y’imikino y’i Burayi.

Ibitekerezo
TURAGIJIMANA JEAN BOSCO
Ku wa 23-03-2026Nibyo rwose Nasri wacu bitwaze gake
TURAGIJIMANA JEAN BOSCO
Ku wa 23-03-2026Nibyo rwose Nasri wacu bitwaze gake
Hakuzirayamye rabani
Ku wa 23-03-2026Ubukwe si irushanwa ahubwo numwanzuro wumuntu kugitike afata bitewe n,uko yabiteguye! Ntabwo arurwiganwa bantu bange! Mube bakuru mubutumwa mutanga muri muri Societe
Hakuzirayamye rabani
Ku wa 23-03-2026Ubukwe si irushanwa ahubwo numwanzuro wumuntu kugitike afata bitewe n,uko yabiteguye! Ntabwo arurwiganwa bantu bange! Mube bakuru mubutumwa mutanga muri muri Societe
yves
Ku wa 23-03-2026ako kantu