Abashinzwe umutekano ku bibuga ’Stewards’ bigize utumana bageze no kuri kapiteni w’Amavubi
Si inshuro imwe, ebyiri cyangwa eshatu mu itangazamakuru hagenda hagarukamo ikibazo cy’imyitwarire y’abashinzwe umutekano ku kibuga bigize utumana, gusa ubu bisa n’aho barenze umurongo aho basagariye na kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad.
Hari nyuma y’umukino wa wa FIFA Series aho Amavubi yaraye atsinzemo Estonia 2-0 yegukana igikombe.
Byahereye kuri myugariro Manzi Thierry ubwo yazanaga umwana ngo bajye kwishimana mu kibuga maze umwe mu ba-steward witwa Frank Romeo aramwitambika.
Ibi byabaye kandi kuri kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad ubwo yari amanukanye umwana we ariko uyu mugabo aramwitambika amubuza kwinjira mu kibuga aho byasabye ko Usher Komugisha wari ufite inshingano ku kibuga aza akamubwira ko ibyo akora byo kubuza Djihad bitabaho, ni bwo yinjiye.
Ibi aba bakinnyi bakoraga si ibintu bishya, no ku mugabane w’i Burayi n’ahandi hose ku Isi birakorwa kuba umukinnyi yazana umwana we bakishimana si igitangaza, gusa i Nyarugenge buri muntu ayobora uko ashaka apfa kuba yahawe uburenganzira gusa.
Ni imyitwarire yamaganywe kandi n’abahoze bakinira ikipe y’igihugu Amavubi (FAPA) aho bavuze ko imyitwarire nk’iyi ikwiye gucika burundu, abakora izi nshingano bakaganirizwa bakamenya aho inshingano zabo zihera n’aho zigarukira.
Aba bashinzwe kugira ngo hatangira ikibangamira abakinnyi mu kibuga ariko ntibashinzwe bo ubwabo kubangamira abakinnyi.
FAPA ibabajwe n’ibyabaye ejo nijoro mu mukino wa nyuma wa FIFA Series, aho bamwe mubakinnyi barimo kapiteni w’ikipe y’igihugu Djihad na Manzi Thierry babujijwe n’umukozi ushinzwe umutekano wo ku kibuga kwinjiza abana babo mu kibuga ngo basangire n’ikipe ibyishimo by’intsinzi… https://t.co/YZbIOt4oRG
— Former Amavubi Players Association (@FAPA_Rwanda) March 31, 2026
Babigize akamenyero....
Romeo Frank wo muri Tiger Gate akaba ari umwe mu bakunzwe kugarukwaho cyane, yagiranye ibibazo n’abanyamakuru n’ibindi.
Iyi Tiger Gate ni iyo ibarizwamo uwitwa P Diddy uheruka gusanga abanyamakuru aho bari mu kazi, bahemerewe maze ashushubikana umukinnyi amubuza kuvugana n’itangazamakuru.
Ni iyo irimo umu-steward wateze umufana akikubita hasi akagwa nabi bakamutwara kwa muganga.
Hari igihe babanje kubuza kwinjira abasifuzi bari baje gusifura umukino, bababwira ko nta kibyemeza ko ari bo baje gusifura (bari baje gusifura umukino wa Rayon Sports na Police FC muri Heroes Cup).
Amakosa y’iyi kompanyi amaze kuba menshi kuyavuga biragoye ko wayarangiza, nk’abareba imipira yo mu Ntara bo baba barira ayo kwarika.

Ibitekerezo
Bovic Rwanda
Ku wa 31-03-2026Murakoze cyane,sinshinzwe kuvugira Tiger gate ariko ndiumwe mu bakozi bayo,gusa birambabaza cyane iyo mushyira imbaraga mu gusebya abantu kugaragaza negative impacts zabo instead yo kureba n'ibyiza bakora.
Gusa uretse ko mutatohoje amakuru neza, Frank Romeo Kabera mu mikino ya FIFA series nti yakoreye Tiger gate yakoreye Ferwafa nunareba neza badge yari yambaye ni iya Ferwafa.
Yego Wenda dusanzwe dukorana nibyo,ariko ibyabaye ni ibintu bisanzwe,ntekereza ko niba mwaranabirebye neza rwose Captain Djihad byarangiye yemerewe gutwara umwana kuri pitch.
Bamwe njya numva mutwita injiji,ama Robots,ibigoryi n'andi magambo adutesha agaciro,ariko ubwo mutabona umumaro wacu,Wenda ahari igihe kizagera abashinzwe umupira batuvane muri ibi bintu ubundi mugire umudendezo mwifuza.
Nibyo Frank Wenda yamwangiye guhita atwara umwana immediately,ariko c mwaba mwamuhanagaye ngo mwumve version yiwe ?
Ese uwo Captain we,mwaba mwaramuvugishije before yo gusebya abantu?
Mbere yo gusaba abantu gukora kinyamwuga,mujye mwumva ko namwe iyo ngingo ibareba.
Ntabwo stewards twaje mu mupira kubangamira abaza kuwureba,ahubwo twaje kunganira inzego ziwushinzwe zinawureberera.
Twahawe amahugurwa Kandi buri munsi twunguka ubumenyi bushya,ntabwo turi inyeshyamba,imbobo,imburamukoro nk'uko benshi mubitwita,twarize nkamwe mwese,tuba muri Societe nyarwanda nkwamwe,nti dufite intego yo kubangamira rubanda n'itangazamakuru,turiho kuzizanya na buri wese tugira aho duhurira.
Murakoze cyane,igitekerezo cyanjye cyari icyo.

Kaka
Ku wa 31-03-2026Uyu we na Gatete nabandi benshi bahubuka buri munsi bagakora amakosa please iyi siyo company yonyine yakora aka kazi mushake iziri professional zizi nakazi uko gakorwa
Kaka
Ku wa 31-03-2026Iyi steward company kereka uwabahana pee akaba aka kazi kuko ntibazi kugakora peee, barahubuka, bashwana nabantu benshi please Ferwaba aba bantu wapi rwose .